Izina “Onesimo” riva mu ibaruwa Pawulo yandikiye Filemoni, aho yanditse kuri Onesimo, wari umukozi wa Filemoni wamutaye akagenda. Pawulo bamufunze amusangamo kandi abona ko ari ingirakamaro mu murimo, noneho amwohereje ku mukoresha we wa mbere, ashishikariza Filemoni kwakira Onesimo nka mwenedata.
Intego y’amahugurwa ya Onesimo ni ugushyira amatorero muri gahunda yo kwakira abahoze ari abagororwa mu buzima bw’Itorero kugira ngo bubake umubiri wa Kristo.
Mu mahugurwa ya Onesimo, Don na Cathy Allsman bashyize hamwe ubunararibonye bwabo mu guhindura abagishwa abari mu nzu z’imbohe n’abazivuyemo. Batanga ubutunzi bw’ubumenyi n’ubwenge kuri ayo matorero ashaka gufasha abahoze ari abagororwa gusubira mu buzima busanzwe hanze y’inkuta za gereza, bakanabakira mu matorero yabo, babaha umwanya wo gukomeza urugendo rwabo mu gukorera Umwami Yesu.